10 Mumenye rero ko nta jambo na rimwe Yehova yavuze rizagwa hasi ridasohoye,+ mu magambo yose Yehova yavuze ku nzu ya Ahabu,+ kandi ko Yehova yashohoje ibyo yavuze binyuze ku mugaragu we Eliya.”+
11 Nanone Yehu yica abo mu nzu ya Ahabu bose bari basigaye i Yezereli, yica n’abanyacyubahiro+ be bose n’inkoramutima ze n’abatambyi be,+ kugeza aho yabamariye bose.+