4 Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada+ atuma ku batware b’amagana batwaraga abarinzi b’Abakari+ n’abatware b’amagana batwaraga abandi barinzi,+ bamusanga ku nzu ya Yehova agirana na bo isezerano+ kandi abarahiriza+ mu nzu ya Yehova, arangije abereka umwana w’umwami.
26 Shelomoti uwo n’abavandimwe be ni bo bari bashinzwe ububiko bwose bw’ibintu byejejwe,+ ibyo umwami Dawidi,+ abatware b’amazu ya ba sekuruza,+ abatware b’ibihumbi, abatware b’amagana n’abatware b’ingabo bari barejeje.