12 Bayana mwene Ahiludi yari ashinzwe i Tanaki,+ i Megido+ n’i Beti-Sheyani+ hose, hakaba hari hafi y’i Saretani+ munsi y’i Yezereli,+ uhereye i Beti-Sheyani ukageza Abeli-Mehola+ no mu karere ka Yokimeyamu.+
30 Nuko abagaragu be batwara umurambo we mu igare bamukura i Megido bamujyana i Yerusalemu,+ bamuhamba mu mva ye. Nyuma yaho, abaturage bo muri icyo gihugu bafata Yehowahazi+ umuhungu wa Yosiya, bamusukaho amavuta baramwimika, asimbura se ku ngoma.