2 Ibyo ku Ngoma
3 Nuko Salomo atangira kubaka inzu ya Yehova+ i Yerusalemu ku musozi wa Moriya,+ aho Yehova yari yarabonekeye se Dawidi,+ ku mbuga bahuriraho ya Orunani+ w’Umuyebusi, aho Dawidi yari yarateguye. 2 Yatangiye kuyubaka ku munsi wa kabiri w’ukwezi kwa kabiri, mu mwaka wa kane w’ingoma ye.+ 3 Uru ni rwo rufatiro rw’inzu Salomo yubakiye Imana y’ukuri: rwari rufite uburebure bw’imikono* mirongo itandatu hakurikijwe ibipimo bya kera, n’ubugari bw’imikono makumyabiri.+ 4 Ibaraza*+ ryari imbere yayo ryari rifite uburebure bw’imikono makumyabiri, bungana n’ubugari bw’inzu. Ryari rifite ubuhagarike bw’imikono ijana na makumyabiri. Muri iryo baraza imbere ahayagiriza zahabu itunganyijwe. 5 Yomeka imbaho z’igiti cy’umuberoshi mu cyumba kinini,+ aziyagirizaho zahabu nziza,+ arangije azishushanyaho ibiti by’imikindo+ n’imikufi.+ 6 Hanyuma iyo nzu ayomekaho amabuye y’agaciro y’imitako.+ Iyo zahabu+ yaturukaga mu gihugu cya zahabu.* 7 Ayagiriza zahabu muri iyo nzu, ku mitambiko yayo, mu marebe y’imiryango, ku nkuta no ku nzugi zayo;+ hanyuma akeba ibishushanyo by’abakerubi ku nkuta.+
8 Yubaka icyumba cy’Ahera Cyane+ cy’iyo nzu, gifite uburebure bw’imikono makumyabiri, bungana n’ubugari bw’iyo nzu, kandi ubugari bw’icyo cyumba na bwo bwari imikono makumyabiri.+ Nuko akiyagirizamo zahabu nziza ingana n’italanto* magana atandatu. 9 Uburemere bw’imisumari+ bwanganaga na shekeli* mirongo itanu za zahabu; ibyumba byo hejuru na byo yabiyagirijemo zahabu.
10 Akora ibishushanyo bibiri by’Abakerubi abishyira mu cyumba cy’Ahera Cyane+ cy’iyo nzu, abiyagirizaho zahabu.+ 11 Amababa y’abo bakerubi+ yari afite uburebure bw’imikono makumyabiri. Ibaba rimwe ry’imikono itanu ryakoraga ku rukuta rumwe rw’inzu, irindi baba ry’imikono itanu rigakora ku ibaba ry’undi mukerubi.+ 12 Ibaba ry’undi mukerubi rifite imikono itanu ryakoraga ku rundi rukuta rw’inzu, irindi baba ry’imikono itanu rigakora ku ibaba ry’umukerubi wa mbere.+ 13 Amababa y’abo bakerubi bombi arambuye yari afite uburebure bw’imikono makumyabiri. Bari bahagaze berekeye ahera.
14 Hanyuma aboha umwenda ukingiriza,+ awuboha mu budodo bwiza n’ubudodo bw’ubururu+ n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubw’umutuku utose, afumaho abakerubi.+
15 Acura inkingi+ ebyiri azishyira imbere y’iyo nzu. Zari zifite uburebure bw’imikono mirongo itatu n’itanu, kandi umutwe+ wa buri nkingi wari ufite uburebure bw’imikono itanu. 16 Nanone acura utunyururu+ tumeze nk’umukufi adushyira ku mitwe y’izo nkingi, acura n’amakomamanga+ ijana ayashyira kuri utwo tunyururu. 17 Ahagarika izo nkingi imbere y’urusengero, imwe iburyo indi ibumoso. Inkingi y’iburyo ayita Yakini, iy’ibumoso ayita Bowazi.+