2 Ibyo ku Ngoma
6 Icyo gihe Salomo aravuga+ ati “Yehova, wavuze ko uzatura mu mwijima w’icuraburindi.+ 2 Nanjye nakubakiye inzu nziza bihebuje,+ aho uzatura kugeza ibihe bitarondoreka.”+
3 Nuko umwami arahindukira, asabira umugisha+ iteraniro ryose ry’Abisirayeli ryari rihagaze imbere ye.+ 4 Aravuga ati “Yehova Imana ya Isirayeli ashimwe,+ we wasohoresheje+ ukuboko kwe ibyo yabwiye data Dawidi,+ agira ati 5 ‘uhereye umunsi nakuriye ubwoko bwanjye mu gihugu cya Egiputa, sinigeze ntoranya umugi mu miryango yose ya Isirayeli kugira ngo nywubakemo inzu yitirirwa izina ryanjye,+ kandi nta muntu nigeze mpitamo ngo ayobore ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.+ 6 Ariko nzahitamo Yerusalemu+ abe ari ho izina ryanjye riba, kandi nzahitamo Dawidi ayobore ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’+ 7 Data Dawidi yifuje cyane mu mutima we kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana ya Isirayeli.+ 8 Ariko Yehova abwira data Dawidi ati ‘kubera ko wifuje cyane mu mutima wawe kubaka inzu izitirirwa izina ryanjye. Ni byiza rwose kuba warifuje kunyubakira inzu.+ 9 Icyakora si wowe uzanyubakira inzu,+ ahubwo umwana uzabyara* ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.’+ 10 Yehova yashohoje ijambo yavuze,+ nsimbura data Dawidi+ nicara ku ntebe y’ubwami+ ya Isirayeli, nk’uko Yehova yabivuze,+ kandi nubakira Yehova Imana ya Isirayeli inzu yitirirwa izina rye,+ 11 nyishyiramo Isanduku+ irimo isezerano Yehova yagiranye n’Abisirayeli.”+
12 Nuko Salomo ahagarara imbere y’igicaniro cya Yehova n’imbere y’iteraniro ryose ry’Abisirayeli,+ arambura amaboko.+ 13 (Salomo yari yaracuze podiyumu+ mu muringa ayishyira mu mbuga hagati.+ Yari ifite uburebure bw’imikono itanu, ubugari bw’imikono itanu n’ubuhagarike bw’imikono itatu. Ni ho yari ahagaze.) Apfukama+ imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose, arambura amaboko ayerekeje ku ijuru,+ 14 aravuga ati “Yehova Mana ya Isirayeli,+ nta Mana ihwanye nawe+ mu ijuru no mu isi, wowe usohoza isezerano+ kandi ukagaragariza ineza yuje urukundo abagaragu bawe bagendera imbere yawe n’umutima wabo wose,+ 15 wowe washohoje ibyo wasezeranyije data Dawidi, umugaragu wawe,+ ibyo wasezeranyije n’akanwa kawe ukabisohoresha ukuboko kwawe, nk’uko biri uyu munsi.+ 16 None Yehova Mana ya Isirayeli, uzasohoze ibyo wasezeranyije data Dawidi, umugaragu wawe, ugira uti ‘abana+ bawe nibitondera inzira zabo bakagendera imbere yanjye+ nk’uko wagendeye imbere yanjye,+ mu rubyaro rwawe ntihazabura uwicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli imbere yanjye.’+ 17 Yehova Mana ya Isirayeli,+ ndakwinginze, ureke ibyo wasezeranyije+ Dawidi umugaragu wawe, bibe impamo.+
18 “Ariko se koko Imana izaturana n’abantu ku isi?+ Dore n’ijuru, ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo+ nkanswe iyi nzu nubatse!+ 19 Yehova Mana yanjye, tega amatwi isengesho ry’umugaragu wawe+ kandi wumve icyo agusaba,+ wumve no gutakamba+ k’umugaragu wawe n’isengesho agutura,+ 20 kugira ngo amaso yawe uhore uyahanze+ kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, uyahanze ahantu wavuzeho ko hazaba izina ryawe,+ kugira ngo wumve amasengesho umugaragu wawe agutura yerekeye aha hantu.+ 21 Kandi ujye wumva igihe umugaragu wawe+ cyangwa ubwoko bwawe bwa Isirayeli bugutakambira bwerekeye aha hantu;+ ujye utega amatwi uri mu buturo bwawe, uri mu ijuru,+ ubumve kandi ubababarire.+
22 “Umuntu nacumura kuri mugenzi we,+ maze akarahira, bityo akaba yishyizeho+ umuvumo w’iyo ndahiro, hanyuma akaza imbere y’igicaniro cyawe kiri muri iyi nzu ari muri iyo mimerere,+ 23 uzumve uri mu ijuru+ ucire imanza+ abagaragu bawe, uwacumuye umwiture gukiranirwa kwe, kandi umuhanire ibyo yakoze,+ ukiranuka umubareho gukiranuka+ kandi umugororere ukurikije gukiranuka kwe.+
24 “Abagize ubwoko bwawe bwa Isirayeli nibatsindwa n’umwanzi+ wabo bazira ko bagucumuyeho,+ ariko bakakugarukira+ bagasingiza izina ryawe,+ bakagusenga+ kandi bakagutakambira bari muri iyi nzu,+ 25 icyo gihe uzumve uri mu ijuru,+ ubabarire+ abagize ubwoko bwawe bwa Isirayeli icyaha cyabo, ubagarure+ mu gihugu wabahaye bo na ba sekuruza.+
26 “Ijuru nirikingwa imvura ikabura+ bitewe n’uko bagucumuyeho,+ maze bagasenga berekeye aha hantu+ bagasingiza izina ryawe, bagahindukira bakareka ibyaha byabo bitewe n’uko wabateje imibabaro,+ 27 icyo gihe uzumve uri mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe, ubwoko bwawe bwa Isirayeli, icyaha cyabo, kuko ubigisha+ inzira nziza+ bakwiriye kugenderamo. Uzagushe imvura+ mu gihugu cyawe wahaye ubwoko bwawe ho umurage.+
28 “Mu gihugu nihatera inzara,+ icyorezo,+ amapfa,+ uruhumbu,+ inzige+ cyangwa inyenzi,+ cyangwa abanzi+ babo bakabagotera mu migi+ yabo, icyorezo icyo ari cyo cyose cyangwa indwara iyo ari yo yose,+ 29 isengesho+ ryose cyangwa gutakamba+ kose uzagezwaho n’umuntu uwo ari we wese cyangwa ubwoko bwawe bwa Isirayeli bwose,+ kuko buri wese azi agahinda ko mu mutima we,+ akarambura amaboko ye ayerekeje kuri iyi nzu,+ 30 uzumve uri mu ijuru mu buturo bwawe,+ ubabarire+ kandi witure buri wese ukurikije inzira ze,+ kuko uzi umutima we+ (kuko ari wowe wenyine uzi neza imitima y’abantu bose),+ 31 kugira ngo bagutinye+ bagendere mu nzira zawe igihe cyose bazaba bari mu gihugu wahaye ba sogokuruza.+
32 “Nanone kandi umunyamahanga wese, utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli,+ uzaza aturutse mu gihugu cya kure abitewe n’izina ryawe rikomeye+ n’ukuboko kwawe gukomeye+ kandi kurambuye,+ maze akaza agasenga yerekeye iyi nzu,+ 33 uzatege amatwi uri mu ijuru mu buturo bwawe,+ ukore ibihuje n’ibyo uwo munyamahanga agusabye byose,+ kugira ngo amahanga yose yo ku isi amenye izina ryawe,+ agutinye+ nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bugutinya, kandi amenye ko iyi nzu nubatse yitirirwa izina ryawe.+
34 “Abagize ubwoko bwawe nibajya ku rugamba+ kurwana n’abanzi babo ari wowe ubohereje,+ bakagusenga+ berekeye uyu mugi wahisemo n’iyi nzu nubakiye izina ryawe,+ 35 uzumve isengesho ryabo no gutakamba kwabo uri mu ijuru,+ ubarenganure.+
36 “Nibagucumuraho+ (kuko nta muntu udacumura),+ ukabarakarira ukabahana mu maboko y’umwanzi wabo, ababatsinze bakabajyana ho iminyago mu gihugu cya kure cyangwa icya hafi,+ 37 bagera mu gihugu bajyanywemo ari iminyago bakagarura agatima bakakugarukira, bakagutakambira bari mu gihugu bajyanywemo ari iminyago+ bati ‘twakoze icyaha,+ twaracumuye,+ twakoze ibibi,’+ 38 bakakugarukira n’umutima wabo wose+ n’ubugingo bwabo bwose, ari imbohe+ mu gihugu cy’ababajyanye ho iminyago, bakagusenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, berekeye umugi wahisemo+ n’inzu nubatse ngo yitirirwe izina ryawe,+ 39 uzatege amatwi uri mu ijuru mu buturo bwawe,+ wumve isengesho ryabo no gutakamba kwabo,+ ubarenganure,+ ubabarire+ abagize ubwoko bwawe bagucumuyeho.
40 “None Mana yanjye, amaso+ yawe arebe kandi amatwi+ yawe yumve isengesho ryerekeye aha hantu. 41 Yehova Mana, haguruka+ ujye ahantu hawe ho kuruhukira,+ wowe n’Isanduku y’imbaraga zawe.+ Yehova Mana, abatambyi bawe bambare agakiza, indahemuka zawe zishimire ibyiza.+ 42 Yehova Mana, ntutere umugongo uwo wasutseho amavuta.+ Ibuka ineza yuje urukundo wagaragarije Dawidi umugaragu wawe.”+