2 Ibyo ku Ngoma
11 Rehobowamu ageze i Yerusalemu+ ahita akoranya ab’inzu ya Yuda na Benyamini,+ abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’indobanure bashoboye urugamba,+ kugira ngo barwane n’Abisirayeli maze bagarurire ubwami Rehobowamu. 2 Nuko Yehova abwira Shemaya+ umuntu w’Imana y’ukuri ati 3 “bwira Rehobowamu mwene Salomo umwami w’u Buyuda+ n’Abisirayeli bose bari mu Bayuda no mu Babenyamini uti 4 ‘Yehova aravuze ati “ntimuzamuke ngo mujye kurwana n’abavandimwe banyu.+ Buri wese nasubire iwe, kuko ibyabaye ari jye byaturutseho.”’”+ Nuko bumvira ijambo rya Yehova, bareka gutera Yerobowamu.+
5 Rehobowamu akomeza gutura i Yerusalemu, yubaka mu Buyuda imigi igoswe n’inkuta. 6 Yongera kubaka Betelehemu,+ Etamu,+ Tekowa,+ 7 Beti-Suri,+ Soko,+ Adulamu,+ 8 Gati,+ Maresha,+ Zifu,+ 9 Adorayimu, Lakishi,+ Azeka,+ 10 Sora,+ Ayaloni+ na Heburoni,+ imigi igoswe n’inkuta yo mu Buyuda no mu Bubenyamini. 11 Nanone akomeza imigi igoswe n’inkuta,+ ashyiramo abatware,+ ayihunikamo ibyokurya, amavuta na divayi, 12 kandi mu migi yose ashyiramo ingabo nini+ n’amacumu.+ Iyo migi arayikomeza cyane. Nuko i Buyuda n’i Bubenyamini hakomeza kuba ahe.
13 Abatambyi n’Abalewi bo muri Isirayeli hose bava mu migi yabo yose baramusanga. 14 Abalewi basize inzuri+ zabo n’amasambu+ yabo baza mu Buyuda n’i Yerusalemu,+ kuko Yerobowamu+ n’abahungu be bari babirukanye+ kugira ngo badakomeza gukorera Yehova ari abatambyi. 15 Nuko Yerobowamu ashyiraho abatambyi bo ku tununga,+ n’abo gutambira abadayimoni*+ n’inyana yari yarakoze.+ 16 Abantu bashaka Yehova Imana ya Isirayeli n’umutima ukunze baza baturutse mu miryango yose ya Isirayeli, baza i Yerusalemu+ bakurikiye Abalewi kugira ngo batambire ibitambo+ Yehova Imana ya ba sekuruza. 17 Bakomeza ubwami bw’u Buyuda,+ bashyigikira Rehobowamu mwene Salomo mu gihe cy’imyaka itatu, kuko bagendeye mu nzira za Dawidi na Salomo mu gihe cy’imyaka itatu.+
18 Rehobowamu arongora Mahalati umukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, uwo Yerimoti yabyaranye na Abihayili umukobwa wa Eliyabu+ mwene Yesayi. 19 Nyuma y’igihe amubyarira abahungu ari bo Yewushi, Shemariya na Zahamu. 20 Nyuma ye yarongoye Maka+ umwuzukuru wa Abusalomu,+ aza kumubyarira Abiya,+ Atayi, Ziza na Shelomiti. 21 Rehobowamu yakunze Maka umwuzukuru wa Abusalomu kurusha abandi bagore+ be bose n’inshoreke ze. Yari afite abagore cumi n’umunani n’inshoreke mirongo itandatu; yabyaye abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu. 22 Nuko Rehobowamu agira Abiya wabyawe na Maka umutware w’abavandimwe be bose, kuko yatekerezaga kuzamugira umwami. 23 Icyakora yagize ubushishozi+ atatanyiriza bamwe mu bahungu be mu migi yose igoswe n’inkuta+ mu Buyuda no mu Bubenyamini,+ abaha ibibatunga bihagije,+ anabashakira abagore benshi.+