51 Amaherezo imirimo yose Umwami Salomo yakoraga ku nzu ya Yehova irarangira.+ Salomo atangira kuyishyiramo ibintu se Dawidi yari yarejeje;+ ifeza na zahabu n’ibindi bikoresho, abishyira mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+
26 Shelomoti uwo n’abavandimwe be ni bo bari bashinzwe ububiko bwose bw’ibintu byejejwe,+ ibyo umwami Dawidi,+ abatware b’amazu ya ba sekuruza,+ abatware b’ibihumbi, abatware b’amagana n’abatware b’ingabo bari barejeje.