12 Umwami na Yehoyada bayahaga abari bashinzwe gukora imirimo+ ku nzu ya Yehova,+ na bo bakayishyura abaconga amabuye+ n’abanyabukorikori+ kugira ngo basane inzu ya Yehova,+ ndetse n’abacuraga ibintu bikozwe mu muringa no mu cyuma byo gusana inzu ya Yehova.+