6 Aba ni bo bari batuye muri iyo ntara+ kandi ni bo bavuye mu bunyage,+ abo Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yajyanye mu bunyage+ hanyuma bakagaruka i Yerusalemu n’i Buyuda, buri wese akajya mu mugi we;+
7 Kazaba akarere k’abasigaye bo mu nzu ya Yuda.+ Aho ni ho bazarisha. Ku mugoroba bazabyagira mu mazu ya Ashikeloni. Yehova Imana yabo azabitaho,+ abagarurire ababo bagizwe imbohe.”+