3 Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe, Imana ye ibane na we.+ Mumureke ajye i Yerusalemu ho mu Buyuda, bongere bubake inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli, we Mana y’ukuri,+ inzu yahoze i Yerusalemu.+
8 Umwami w’Ikirenga Yehova, ukoranyiriza hamwe abatatanye bo muri Isirayeli,+ aravuga ati “nzamukoranyirizaho abandi biyongera ku be bamaze gukoranywa.”+
13 Nzazivana+ mu bantu bo mu mahanga nzikoranyirize hamwe nzivanye mu bihugu, nzizane ku butaka bwazo+ maze nziragire ku misozi ya Isirayeli, iruhande rw’imigezi n’iruhande rw’ahantu hose hatuwe mu gihugu.+