ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 106:47
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 47 Yehova Mana yacu, dukize+

      Uduteranyirize hamwe udukuye mu mahanga,+

      Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,+

      Kandi twamamaze ishimwe ryawe tunezerewe.+

  • Yesaya 65:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Nzavana urubyaro muri Yakobo,+ mvane muri Yuda abazaragwa imisozi yanjye.+ Abo natoranyije bazayiragwa,+ kandi ni ho abagaragu banjye bazatura.+

  • Yeremiya 23:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 “Nzateranyiriza hamwe intama zanjye zasigaye nzivane mu bihugu byose nari narazitatanyirijemo,+ nzigarure mu rwuri rwazo,+ kandi zizororoka zigwire.+

  • Yeremiya 30:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzakoranya abagize ubwoko bwanjye bajyanywe mu bunyage, ari bo Bisirayeli n’Abayuda,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi nzabagarura mu gihugu cya ba sekuruza cyongere kibe icyabo.”’”+

  • Ezekiyeli 11:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 “None rero uvuge uti ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “nzabakoranya mbavanye mu mahanga kandi nzabateranyiriza hamwe mbakuye mu bihugu nabatatanyirijemo, mbahe igihugu cya Isirayeli.+

  • Ezekiyeli 28:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati “ubwo nzakoranya ab’inzu ya Isirayeli mbakuye mu mahanga batataniyemo,+ nziyerekana muri bo imbere y’amahanga ko ndi uwera.+ Bazatura ku butaka bwabo+ nahaye umugaragu wanjye Yakobo.+

  • Amosi 9:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Nzagarura abo mu bwoko bwanjye bwa Isirayeli bajyanywe ho iminyago,+ bazubaka imigi yahindutse amatongo bayituremo.+ Bazatera inzabibu banywe divayi yazo, kandi batere ubusitani barye imbuto zezemo.’+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze