Gutegeka kwa Kabiri 30:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Yehova Imana yawe azagarura abawe bari barajyanywe ari imbohe,+ akugirire imbabazi,+ yongere agukorakoranye akuvane mu mahanga yose Yehova Imana yawe yari yaragutatanyirijemo.+ Zab. 106:47 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 47 Yehova Mana yacu, dukize+Uduteranyirize hamwe udukuye mu mahanga,+ Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,+Kandi twamamaze ishimwe ryawe tunezerewe.+ Yesaya 11:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Azashingira amahanga ikimenyetso maze akoranye abatatanye bo muri Isirayeli;+ azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda abavanye ku mpera enye z’isi.+ Yeremiya 30:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Yehova aravuga ati “ngiye gukoranya abajyanywe mu bunyage bo mu mahema ya Yakobo,+ kandi nzagirira impuhwe ubuturo bwe. Umugi uzongera kubakwa ku birundo by’amatongo yawo,+ kandi igihome kizongera kuba ahacyo hakwiriye.+ Hoseya 1:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Abayuda n’Abisirayeli bazakoranyirizwa hamwe bunge ubumwe,+ bishyirireho umutware umwe maze bave mu gihugu,+ kuko umunsi wa Yezereli uzaba ukomeye.+
3 Yehova Imana yawe azagarura abawe bari barajyanywe ari imbohe,+ akugirire imbabazi,+ yongere agukorakoranye akuvane mu mahanga yose Yehova Imana yawe yari yaragutatanyirijemo.+
47 Yehova Mana yacu, dukize+Uduteranyirize hamwe udukuye mu mahanga,+ Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,+Kandi twamamaze ishimwe ryawe tunezerewe.+
12 Azashingira amahanga ikimenyetso maze akoranye abatatanye bo muri Isirayeli;+ azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda abavanye ku mpera enye z’isi.+
18 Yehova aravuga ati “ngiye gukoranya abajyanywe mu bunyage bo mu mahema ya Yakobo,+ kandi nzagirira impuhwe ubuturo bwe. Umugi uzongera kubakwa ku birundo by’amatongo yawo,+ kandi igihome kizongera kuba ahacyo hakwiriye.+
11 Abayuda n’Abisirayeli bazakoranyirizwa hamwe bunge ubumwe,+ bishyirireho umutware umwe maze bave mu gihugu,+ kuko umunsi wa Yezereli uzaba ukomeye.+