19 Nzagarura Isirayeli mu rwuri rwe,+ arishe i Karumeli+ n’i Bashani,+ kandi ubugingo bwe buzahagira mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu+ na Gileyadi.’”+
13 Nzazivana+ mu bantu bo mu mahanga nzikoranyirize hamwe nzivanye mu bihugu, nzizane ku butaka bwazo+ maze nziragire ku misozi ya Isirayeli, iruhande rw’imigezi n’iruhande rw’ahantu hose hatuwe mu gihugu.+
14 Nzaziragira mu rwuri rwiza kandi zizaba ku misozi miremire ya Isirayeli.+ Zizabyagira ahantu heza,+ zirishe mu rwuri rutoshye rwo ku misozi ya Isirayeli.”
12 “‘Yakobo we, nzakoranya abawe bose;+ nzakoranya abasigaye bo mu nzu ya Isirayeli bose nta kabuza.+ Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’umukumbi uri mu kiraro, nk’ubushyo buri mu rwuri;+ hazaba urusaku rwinshi.’+