Yesaya 11:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Hazabaho inzira y’igihogere+ iva muri Ashuri abasigaye+ bo mu bwoko bwe bazasigara bazanyuramo,+ nk’uko byagenze igihe Abisirayeli bavaga mu gihugu cya Egiputa. Yesaya 65:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Sharoni+ izaba urwuri rw’intama,+ no mu kibaya cya Akori+ ni ho inka zizajya zibyagira, ku bw’abantu banjye bazaba baranshatse.+ Yeremiya 23:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 “Nzateranyiriza hamwe intama zanjye zasigaye nzivane mu bihugu byose nari narazitatanyirijemo,+ nzigarure mu rwuri rwazo,+ kandi zizororoka zigwire.+ Yeremiya 33:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Nzagarura abajyanywe mu bunyage b’i Buyuda n’abajyanywe mu bunyage bo muri Isirayeli+ mbubake nk’uko byahoze mbere.+ Mika 2:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “‘Yakobo we, nzakoranya abawe bose;+ nzakoranya abasigaye bo mu nzu ya Isirayeli bose nta kabuza.+ Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’umukumbi uri mu kiraro, nk’ubushyo buri mu rwuri;+ hazaba urusaku rwinshi.’+
16 Hazabaho inzira y’igihogere+ iva muri Ashuri abasigaye+ bo mu bwoko bwe bazasigara bazanyuramo,+ nk’uko byagenze igihe Abisirayeli bavaga mu gihugu cya Egiputa.
10 Sharoni+ izaba urwuri rw’intama,+ no mu kibaya cya Akori+ ni ho inka zizajya zibyagira, ku bw’abantu banjye bazaba baranshatse.+
3 “Nzateranyiriza hamwe intama zanjye zasigaye nzivane mu bihugu byose nari narazitatanyirijemo,+ nzigarure mu rwuri rwazo,+ kandi zizororoka zigwire.+
7 Nzagarura abajyanywe mu bunyage b’i Buyuda n’abajyanywe mu bunyage bo muri Isirayeli+ mbubake nk’uko byahoze mbere.+
12 “‘Yakobo we, nzakoranya abawe bose;+ nzakoranya abasigaye bo mu nzu ya Isirayeli bose nta kabuza.+ Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’umukumbi uri mu kiraro, nk’ubushyo buri mu rwuri;+ hazaba urusaku rwinshi.’+