11 Kuri uwo munsi Yehova azongera arambure ukuboko kwe ku ncuro ya kabiri,+ kugira ngo aronke abasigaye bo mu bwoko bwe abavane muri Ashuri,+ muri Egiputa,+ i Patirosi,+ i Kushi,+ muri Elamu,+ i Shinari,+ i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.+
14 Nzabareka mumbone,’+ ni ko Yehova avuga. ‘Kandi nzakorakoranya abantu banyu bajyanywe mu bunyage, mbateranyirize hamwe mbavanye mu mahanga yose n’ahantu hose nabatatanyirije,’+ ni ko Yehova avuga. ‘Nzabagarura aho natumye muva mukajyanwa mu bunyage.’+
8 Nzabazana mbavanye mu gihugu cyo mu majyaruguru,+ mbateranyirize hamwe mbavanye ku mpera za kure cyane z’isi.+ Muri bo hazaba harimo impumyi n’ibirema, umugore utwite n’urimo abyara, bose bari kumwe.+ Bazagaruka ino ari iteraniro rinini.+