22 Numvaga mfite isoni zo gusaba umwami ngo aduhe ingabo+ n’abagendera ku mafarashi+ bo kuturinda umwanzi mu nzira, bitewe n’uko twari twabwiye umwami tuti “ukuboko+ kw’Imana yacu kuri ku bayishaka bose kugira ngo ibagirire neza,+ ariko imbaraga zayo n’uburakari bwayo+ birwanya abayireka bose.”+