23 “uku ni ko Kuro umwami w’u Buperesi+ avuga ati ‘Yehova Imana yo mu ijuru yampaye ubwami bwose bwo mu isi,+ kandi we ubwe yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu ho mu Buyuda.+ Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe,+ Yehova Imana ye abane na we.+ Mumureke ajyeyo.’”+
3 Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe, Imana ye ibane na we.+ Mumureke ajye i Yerusalemu ho mu Buyuda, bongere bubake inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli, we Mana y’ukuri,+ inzu yahoze i Yerusalemu.+