9 Mu kwezi kwa cumi n’abiri, ari ko kwezi kwa Adari,+ ku munsi wa cumi n’itatu, ubwo igihe cyo gusohoza ijambo ry’umwami n’itegeko rye cyari kigeze,+ umunsi abanzi b’Abayahudi bari bategereje kugira ngo babagireho ububasha, ibintu byarahindutse Abayahudi baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.+