15 Uko ni ko yajyanye Yehoyakini+ mu bunyage i Babuloni,+ ajyana n’umugabekazi,+ abagore b’umwami, abatware b’ibwami+ n’abanyacyubahiro bose bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana mu bunyage i Babuloni.
2 Nuko Hanani+ umwe mu bavandimwe banjye, azana n’abandi bagabo baturutse i Buyuda, maze mbabaza+ amakuru y’Abayahudi+ barokotse,+ abasigaye mu bari barajyanywe mu bunyage,+ mbabaza n’amakuru ya Yerusalemu.