Nehemiya
9 Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’uko kwezi,+ Abisirayeli bateranira hamwe maze biyiriza ubusa,+ bambara ibigunira+ bitera n’umukungugu.+ 2 Nuko abagize urubyaro rwa Isirayeli bitandukanya+ n’abanyamahanga bose,+ barahaguruka batura+ ibyaha byabo+ n’ibicumuro bya ba sekuruza.+ 3 Bahagarara aho bari bari+ maze bamara amasaha atatu*+ basoma mu gitabo cy’amategeko+ ya Yehova Imana yabo mu ijwi riranguruye, bamara andi masaha atatu batura ibyaha byabo,+ bunamira Yehova Imana yabo.+
4 Nuko Yeshuwa na Bani na Kadimiyeli na Shebaniya na Buni na Sherebiya+ na Bani na Kenani bahagarara ahantu hirengeye+ Abalewi bahagararaga, maze batakambira Yehova Imana yabo mu ijwi riranguruye.+ 5 Hanyuma Yeshuwa na Kadimiyeli na Bani na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya na Shebaniya na Petahiya b’Abalewi baravuga bati “nimuhaguruke musingize+ Yehova Imana yanyu iteka ryose.+ Nibasingize izina ryawe ry’icyubahiro,+ risumba gushimwa no gusingizwa kose.
6 “Ni wowe Yehova wenyine;+ ni wowe waremye ijuru,+ ndetse ijuru risumba andi majuru n’ingabo zaryo zose,+ ni wowe waremye isi+ n’ibiyirimo byose+ n’inyanja+ n’ibizirimo byose;+ ni wowe ubibeshaho byose kandi ingabo+ zo mu ijuru ni wowe zunamira. 7 Ni wowe Yehova Imana y’ukuri, watoranyije Aburamu+ ukamuvana muri Uri y’Abakaludaya+ maze izina rye ukarihindura Aburahamu.+ 8 Wabonye ko umutima we ugutunganiye,+ maze ugirana na we isezerano+ ryo kumuha igihugu cy’Abanyakanani n’Abaheti n’Abamori n’Abaperizi n’Abayebusi n’Abagirugashi, ukagiha urubyaro rwe;+ kandi ibyo wavuze warabishohoje kuko ukiranuka.+
9 “Wabonye+ imibabaro ba sogokuruza bahuye na yo muri Egiputa, wumva no gutaka kwabo igihe bari ku Nyanja Itukura.+ 10 Hanyuma ukorera ibimenyetso n’ibitangaza kuri Farawo no ku bagaragu be bose no ku bantu bo mu gihugu cye bose,+ kuko wari uzi ibyo babakoreraga babitewe n’ubwibone,+ maze wihesha izina rikomeye+ nk’uko bimeze ubu. 11 Inyanja uyigabanyamo kabiri+ imbere yabo, kugira ngo bambuke banyuze mu nyanja ku butaka bwumutse;+ abari babakurikiye ubaroha imuhengeri+ bamera nk’ibuye+ riroshywe mu mazi maremare.+ 12 Wabayobozaga inkingi y’igicu ku manywa,+ nijoro ukabayoboza inkingi y’umuriro+ kugira ngo ubamurikire+ mu nzira bagombaga kunyuramo. 13 Wamanukiye ku musozi wa Sinayi+ maze uvugana na bo uri mu ijuru,+ ubagezaho amategeko akiranuka+ n’amateka y’ukuri+ n’amabwiriza meza,+ n’ibyo wategetse.+ 14 Kandi wabamenyesheje isabato yawe yera+ n’amabwiriza n’amateka n’amategeko wategetse binyuze ku mugaragu wawe Mose.+ 15 Barashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru,+ bagize inyota ubaha amazi yo kunywa uyakuye mu rutare,+ maze urababwira ngo bagende+ bigarurire igihugu warahiye ko uzabaha, ukabirahira uzamuye ukuboko kwawe.+
16 “Ariko bo na ba sogokuruza bagaragaje ubwibone+ bashinga amajosi,+ ntibumvira amategeko yawe. 17 Nuko banga kumvira,+ ntibibuka+ ibikorwa bitangaje wabakoreye, ahubwo bashinga amajosi+ maze bishyiriraho umutware+ wo kubasubiza mu buretwa muri Egiputa. Ariko ntiwabatereranye+ kubera ko uri Imana ikunda kubabarira,+ igira imbabazi+ n’impuhwe,+ itinda kurakara+ kandi ifite ineza nyinshi yuje urukundo.+ 18 Igihe biremeraga igishushanyo kiyagijwe cy’ikimasa+ bakavuga bati ‘iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa,’+ kandi bagakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro, 19 wowe ubwawe ntiwigeze ubata+ mu butayu kubera ko ugira imbabazi nyinshi. Inkingi y’igicu ntiyigeze ireka kubayobora ku manywa,+ n’inkingi y’umuriro ntiyigeze ireka kubamurikira nijoro mu nzira bagombaga kunyuramo.+ 20 Wabahaye umwuka wawe mwiza+ kugira ngo bagire amakenga, ntiwabima manu yo kurya+ kandi bagize inyota ubaha amazi.+ 21 Wabahaye ibyokurya mu gihe cy’imyaka mirongo ine+ bamaze mu butayu. Nta cyo bigeze babura.+ Imyambaro yabo ntiyigeze isaza+ n’ibirenge byabo ntibyabyimbye.+
22 “Wabagabiye ubwami+ n’amahanga, ubugabanyamo imigabane,+ ku buryo bigaruriye igihugu cya Sihoni+ n’igihugu cy’umwami wa Heshiboni+ n’igihugu cya Ogi+ umwami w’i Bashani.+ 23 Abana babo wabagize benshi bangana n’inyenyeri zo mu ijuru,+ hanyuma ubajyana mu gihugu+ wari warasezeranyije ba sekuruza+ ko uzakibaha bakacyigarurira. 24 Nuko abana babo+ binjira muri icyo gihugu baracyigarurira,+ banesha+ Abanyakanani+ bari bagituyemo, ndetse ubagabiza abami babo+ n’abaturage bo muri icyo gihugu,+ ngo babakoreshe icyo bashaka.+ 25 Bigarurira imigi igoswe n’inkuta+ n’ubutaka burumbuka,+ bigarurira n’amazu yuzuye ibintu byiza byose+ n’ibitega by’amazi byacukuwe,+ n’inzabibu n’imyelayo+ n’ibiti byinshi byera imbuto ziribwa, maze bararya barahaga,+ barabyibuha+ kandi baranezerwa kubera ineza yawe nyinshi.+
26 “Nyamara banze kumvira+ maze bakwigomekaho,+ bakomeza gutera umugongo amategeko yawe,+ bica n’abahanuzi bawe+ bababuriraga ngo bakugarukire,+ kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+ 27 Ni cyo cyatumye ubahana mu maboko y’abanzi babo,+ bagakomeza kubateza amakuba;+ ariko iyo babaga bageze muri ayo makuba baragutakambiraga+ nawe ukabumva uri mu ijuru,+ maze kubera impuhwe zawe nyinshi+ ukaboherereza abo kubakiza+ bakabavana mu maboko y’abanzi babo.+
28 “Ariko iyo babaga bamaze gutuza, bongeraga gukora ibibi mu maso yawe,+ nawe ukabahana mu maboko y’abanzi babo, bakabakandamiza.+ Hanyuma baragarukaga bakagutabaza+ nawe ukabumva uri mu ijuru,+ maze ukabakiza kenshi+ kubera impuhwe zawe nyinshi. 29 Nubwo wababuriraga+ ngo bagarukire amategeko yawe,+ bagaragazaga ubwibone+ ntibumvire amategeko yawe; baracumuraga+ ntibakurikize imanza zawe,+ kandi ari zo zabeshaho umuntu aramutse azikurikije.+ Bakomezaga kwinangira bagaterura intugu,+ bagashinga amajosi+ maze ntibumvire.+ 30 Nyamara wabihanganiye imyaka myinshi,+ ubaburira+ ukoresheje umwuka wawe binyuze ku bahanuzi bawe, ariko ntibumvira.+ Amaherezo waje kubahana mu maboko y’abantu bo mu bihugu.+ 31 Kandi ntiwabarimbuye+ cyangwa ngo ubatererane+ bitewe n’impuhwe zawe nyinshi, kuko uri Imana igira imbabazi+ n’impuhwe.+
32 “None rero Mana yacu, Mana ikomeye,+ ifite imbaraga+ kandi iteye ubwoba,+ wowe ukomeza isezerano+ kandi ukagaragaza ineza yuje urukundo,+ ingorane zose twagize,+ twe n’abami bacu+ n’abatware bacu+ n’abatambyi bacu+ n’abahanuzi bacu+ na ba sogokuruza+ n’abagize ubwoko bwawe bose, uhereye mu gihe cy’abami ba Ashuri kugeza uyu munsi,+ ntubone ko zoroheje.+ 33 Ariko wowe urakiranuka+ mu byatubayeho byose kuko wagaragaje ubudahemuka+ mu byo wakoze, ahubwo ni twe twakoze ibibi.+ 34 Kandi abami bacu n’abatware bacu n’abatambyi bacu ndetse na ba sogokuruza+ ntibakurikije amategeko yawe+ cyangwa ngo bite ku byo wategetse;+ nta n’ubwo bitondeye ibyo wahamije+ ubaburira. 35 Mu gihe cy’ubwami bwabo,+ igihe banezererwaga ibintu byiza byinshi+ bari mu gihugu kigari kandi gishishe+ wari warabahaye, ntibagukoreye+ cyangwa ngo bahindukire bareke ibikorwa byabo bibi.+ 36 None dore turi abagaragu,+ kandi iki gihugu wahaye ba sogokuruza ngo barye imbuto zacyo n’ibintu byiza byo muri cyo, tukirimo turi abagaragu,+ 37 n’umusaruro wacyo utubutse+ wikubirwa n’abami+ washyiriyeho kudutegeka bitewe n’ibyaha byacu,+ kandi badutwara uko bashaka twe n’amatungo yacu; none turi mu makuba menshi.+
38 “Kubera ibyo byose rero, dufashe ibyemezo bidakuka+ tubishyira mu nyandiko, kandi iyo nyandiko iteweho ikashe+ n’abatware, Abalewi n’abatambyi bacu.”+