13 Nuko ubwo bubiko mbushinga Shelemiya umutambyi na Sadoki umwandukuzi na Pedaya w’Umulewi, bungirijwe na Hanani mwene Zakuri mwene Mataniya,+ kuko bari bazwiho kuba inyangamugayo;+ ni bo bari bashinzwe kugabanya+ abavandimwe babo ibyo bari bagenewe.