3Nuko Eliyashibu+ umutambyi mukuru hamwe n’abavandimwe be b’abatambyi, barahaguruka bubaka Irembo ry’Intama,+ bararyeza+ bateraho inzugi; bararyeza bageza ku Munara wa Meya,+ bageza no ku Munara wa Hananeli.+
39 tunyura hejuru y’Irembo rya Efurayimu+ dukomereza ku Irembo ry’Umurwa wa Kera+ maze tugera ku Irembo ry’Amafi+ no ku Munara wa Hananeli+ no ku Munara wa Meya,+ tugera no ku Irembo ry’Intama;+ nuko bageze ku Irembo ry’Abarinzi barahagarara.