ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 25:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Ntuzamwake inyungu+ cyangwa ngo umwishyuze ibirenze, ahubwo ujye utinya Imana yawe,+ kugira ngo mugenzi wawe na we akomeze kubaho.

  • Nehemiya 5:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Ababaye ba guverineri mbere yanjye bananizaga abantu, buri munsi bakabaka shekeli* mirongo ine zo kugura ibyokurya na divayi; n’abagaragu babo batwazaga abantu igitugu.+ Ariko jyewe sinigeze ngenza ntyo+ kuko ntinya Imana.+

  • Yobu 28:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Nuko ibwira umuntu iti

      ‘Dore gutinya Yehova ni bwo bwenge,+

      Kandi guhindukira ukava mu bibi ni bwo buhanga.’”+

  • Imigani 8:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Gutinya Yehova ni ukwanga ibibi.+ Nanga kwishyira hejuru n’ubwibone+ n’inzira mbi n’akanwa kavuga ibigoramye.+

  • Umubwiriza 8:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Nubwo umunyabyaha yakora ibibi+ incuro ijana kandi agakomeza kubaho igihe kirekire akora ibyo ashaka, jye nzi neza ko abatinya Imana y’ukuri+ ari bo bizagendekera neza, kuko bayitinye.+

  • Malaki 1:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “‘Umwana yubaha se,+ umugaragu akubaha shebuja.+ None niba ndi so,+ icyubahiro mumpa ni ikihe?+ Niba ndi Shobuja, igitinyiro+ nkwiriye kiri he?,’ ni ko Yehova nyir’ingabo ababaza, mwa batambyi mwe musuzugura izina ryanjye.+

      “‘Murabaza muti “twasuzuguye izina ryawe dute?”’

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze