25Nuko Dawidi n’abatware+ bayoboraga abandi batware b’ingabo+ batoranya abo gukora umurimo wo kuririmba, babakura muri bene Asafu, bene Hemani+ na bene Yedutuni,+ bahanuraga bakoresheje inanga+ na nebelu+ n’ibyuma birangira.+ Muri abo ni ho havuye abatoranyirijwe gukora uwo murimo.
6 Abo bose baririmbiraga mu nzu ya Yehova bayobowe na se Hemani, bacuranga ibyuma birangira,+ nebelu+ n’inanga,+ umurimo bakoreraga mu nzu y’Imana y’ukuri.
Asafu, Yedutuni na Hemani babaga bayobowe n’umwami.+