14 Nuko mbonye ko bafite ubwoba, mpita mpaguruka mbwira abakomeye+ n’abatware+ n’abandi basigaye nti “ntimubatinye.+ Mwibuke Yehova, we ukomeye+ kandi uteye ubwoba+ maze murwanirire abavandimwe banyu,+ abahungu banyu, abakobwa banyu, abagore banyu n’ingo zanyu.”