-
Esiteri 3:12Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
12 Hanyuma mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’itatu, bahamagaza abanditsi+ b’umwami maze bandika+ ibintu byose Hamani yategetse abatware b’umwami na ba guverineri bategekaga intara zitandukanye,+ n’abatware batwaraga abantu b’amoko atandukanye bo muri buri ntara; bandikira buri bwoko hakurikijwe imyandikire+ yabwo n’ururimi rwabwo. Izo nzandiko zandikwa mu izina+ ry’Umwami Ahasuwerusi, maze zishyirwaho ikimenyetso gifatanya cy’impeta y’umwami.+
-
-
Esiteri 8:5Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
5 aravuga ati “niba umwami abona ko ari byiza, nkaba mutonnyeho,+ niba umwami abona ko bikwiriye, kandi akaba ankundwakaje, handikwe inzandiko zisesa izanditswe mbere+ zari zikubiyemo umugambi mubisha wa Hamani mwene Hamedata w’Umwagagi,+ izo yanditse kugira ngo Abayahudi+ bari mu ntara z’umwami zose+ barimburwe.
-