ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 19:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 Umwimukira utuye muri mwe azababere nka kavukire wo muri mwe. Kandi ujye umukunda nk’uko wikunda,+ kuko namwe mwabaye abimukira mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.

  • Abalewi 24:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 “‘Muzagire itegeko rimwe ribagenga. Umwimukira azabe nka kavukire,+ kuko ndi Yehova Imana yanyu.’”+

  • Rusi 1:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Rusi aramubwira ati “ntunyingingire kugusiga ngo nsubireyo ndeke kujyana nawe, kuko aho uzajya ari ho nzajya kandi aho uzarara ni ho nzarara.+ Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye+ kandi Imana yawe izaba Imana yanjye.+

  • 1 Abami 8:43
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 43 uzatege amatwi uri mu ijuru mu buturo bwawe,+ ukore ibihuje n’ibyo uwo munyamahanga agusabye byose,+ kugira ngo amahanga yose yo ku isi amenye izina ryawe,+ agutinye nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bugutinya, kandi amenye ko iyi nzu nubatse yitirirwa izina ryawe.+

  • Esiteri 8:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Mu ntara zose no mu migi yose aho ijambo ry’umwami n’itegeko rye byageraga, Abayahudi barishimaga bakanezerwa, bakagira ibirori+ n’umunsi mukuru, maze abantu benshi+ bo muri icyo gihugu biyita Abayahudi+ kuko Abayahudi bari babateye ubwoba.+

  • Abagalatiya 5:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ikindi kandi, ndongera guhamiriza umuntu wese ukebwa, ko aba agomba no gukurikiza Amategeko yose uko yakabaye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze