3 kandi umwami ashake abantu bajye mu ntara z’ubwami bwe zose,+ bazane abakobwa bose bakiri bato b’amasugi bafite uburanga, babakoranyirize mu ngoro+ y’i Shushani mu nzu y’abagore igenzurwa na Hegayi+ inkone y’umwami+ irinda abagore, maze bajye babasiga babahezure kugira ngo barusheho kuba beza.