Yobu
6 Nuko Yobu arasubiza ati
2 “Iyaba agahinda+ kanjye kose kapimwaga,
N’ibyago byanjye bigashyirwa ku munzani!
4 Kuko imyambi y’Ishoborabyose indimo;+
Umutima wanjye unywa ubumara bwayo.+
Ibiteye ubwoba bituruka ku Mana byanteraniyeho.+
6 Mbese ibyokurya bidafite icyanga byaribwa nta munyu,
Cyangwa hari uburyohe buba mu murenda w’igi?
7 Ubugingo bwanjye bwanze kubikoraho.
Bimerera nk’ibyokurya bitera indwara.
8 Icyampa ngahabwa ibyo nsaba,
Kandi Imana ikampa ibyo niringiye!
11 Mfite izihe mbaraga ku buryo nakomeza gutegereza?+
Kandi se iherezo ryanjye ni irihe ku buryo nakomeza kongera iminsi y’ubugingo bwanjye?
12 Mbese nkomeye nk’amabuye,
Cyangwa umubiri wanjye ni umuringa?
13 Mbese ndacyafite ubushobozi bwo kwirwanaho?
Ese ubushobozi bwo kugira icyo nkora ntibwansize?
15 Abavandimwe banjye barandiganyije,+ bambera nk’umugezi wo mu itumba,
Bameze nk’imigende y’imigezi yo mu itumba ihora ikama.
16 Yijimishwa n’urubura,
Kandi shelegi yihisha hejuru yayo.
17 Igihe kiragera igakama+ maze igaceceka;
Mu gihe cy’ubushyuhe irakama, ntibe ikiboneka aho yanyuraga.+
18 Inzira zayo zirayobywa,
Ikazamuka mu butayu maze ikazimira.
22 Ese byatewe n’uko navuze nti ‘nimugire icyo mumpa,
Cyangwa ngo mukore mu byo mutunze mutange impano ku bwanjye,
26 Mbese muracura umugambi wo guhinyura amagambo yanjye,
29 Rwose nimuhindukire mureke gukiranirwa,
Ni ukuri nimuhindukire, gukiranuka kwanjye nta ho kwagiye.+
30 Mbese ururimi rwanjye ruvuga ibyo gukiranirwa,
Cyangwa urusenge rw’akanwa kanjye ntirumenya ibyago?