Yobu
40 Yehova akomeza gusubiza Yobu ati
2 “Mbese hari ukwiriye kunenga Ishoborabyose agahangana na yo?+
Ngaho ucyaha Imana nasubize.”+
3 Nuko Yobu asubiza Yehova ati
4 “Dore nsigaye ndi umuntu udafite icyo amaze.+
None se nagusubiza iki?
Nipfutse umunwa.+
5 Navuze rimwe, nta cyo nasubiza;
Ndetse navuze kabiri, nta cyo narenzaho.”
6 Nuko Yehova akomeza gusubiriza Yobu mu muyaga w’ishuheri+ ati
8 Ese koko uzahindura ubusa ubutabera bwanjye?
Ese uzanyita umunyamakosa kugira ngo ukunde ube mu kuri?+
14 Nanjye nzagushima,
Kuko ukuboko kwawe kw’iburyo gushobora kugukiza.
17 Izunguza umurizo nk’igiti cy’isederi;
Imitsi y’amatako yayo irasobekeranye.
18 Amagufwa yayo ameze nk’impombo z’umuringa;
Amagufwa yayo akomeye ameze nk’inkoni zicuzwe mu butare.
22 Ibihuru by’amahwa biyitwikiriza igicucu cyabyo;
Ibiti by’imikinga yo mu kibaya birayikikiza.
23 Iyo uruzi rwivumbagatanyije, ntishya ubwoba ngo ihunge.
Niyo Yorodani+ yakuzura ikayigera mu kanwa nta cyo byaba biyibwiye.
24 Mbese hari uwayifata imureba?
Mbese hari uwayitega akayitobora izuru?