Gutegeka kwa Kabiri 15:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Mu gihugu cyanyu ntihazabura umukene.+ Ni yo mpamvu ngutegeka nti ‘ujye ugira ubuntu uramburire ikiganza umunyamubabaro n’umuvandimwe wawe ukennye uri mu gihugu cyanyu.’+ Yobu 31:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Niba narimaga aboroheje ibyishimo byabo,+Ngatuma amaso y’umupfakazi acogora;+ Zab. 112:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Yatanze atitangiriye itama kandi yahaye abakene.+ צ [Tsade]Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.+ ק [Kofu]Ihembe rye rizashyirwa hejuru rihabwe ikuzo.+ Imigani 14:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Uhinyura mugenzi we aba akoze icyaha,+ ariko hahirwa ugirira neza imbabare.+ Imigani 19:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova,+ kandi azamwitura iyo neza.+ Umubwiriza 11:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Jya uha barindwi cyangwa umunani+ kuko utazi ibyago bizatera ku isi.+ 2 Timoteyo 1:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Umwami Imana agirire imbabazi abo mu rugo rwa Onesiforo,+ kuko yampumurije+ kenshi kandi ntaterwe isoni n’iminyururu yanjye.+
11 Mu gihugu cyanyu ntihazabura umukene.+ Ni yo mpamvu ngutegeka nti ‘ujye ugira ubuntu uramburire ikiganza umunyamubabaro n’umuvandimwe wawe ukennye uri mu gihugu cyanyu.’+
9 Yatanze atitangiriye itama kandi yahaye abakene.+ צ [Tsade]Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.+ ק [Kofu]Ihembe rye rizashyirwa hejuru rihabwe ikuzo.+
16 Umwami Imana agirire imbabazi abo mu rugo rwa Onesiforo,+ kuko yampumurije+ kenshi kandi ntaterwe isoni n’iminyururu yanjye.+