Intangiriro 6:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Nuko Imana yitegereza isi, isanga yarononekaye+ bitewe n’uko abantu bose bari barononnye inzira zabo mu isi.+ Zab. 12:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Yehova, nkiza+ kuko indahemuka zishize;+Abizerwa bashize mu bantu. Zab. 14:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Bose barayobye,+ bose barononekaye;+Nta n’umwe ukora ibyiza,+ Habe n’umwe.+ Umubwiriza 7:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha.+ Abaroma 3:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Abantu bose barayobye, bose hamwe bahindutse abatagira umumaro; nta n’umwe ukora ibyiza, ntihariho n’umwe.”+
12 Nuko Imana yitegereza isi, isanga yarononekaye+ bitewe n’uko abantu bose bari barononnye inzira zabo mu isi.+
12 Abantu bose barayobye, bose hamwe bahindutse abatagira umumaro; nta n’umwe ukora ibyiza, ntihariho n’umwe.”+