ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 24:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 “None nimutinye Yehova,+ mumukorere mu kuri+ kandi muri indakemwa, mukure muri mwe imana ba sokuruza bakoreraga hakurya ya rwa Ruzi no muri Egiputa,+ maze mukorere Yehova.

  • 1 Samweli 12:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Icyakora mujye mutinya+ Yehova mumukorere mu kuri n’umutima wanyu wose,+ kandi muzirikane ibintu bikomeye byose yabakoreye.+

  • Zab. 43:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  3 Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe+

      Kugira ngo binyobore,+

      Binjyane ku musozi wawe wera no mu ihema ryawe rihebuje.+

  • Yesaya 38:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 ati “ndakwinginze Yehova, rwose ndakwinginze ibuka+ ukuntu nagenderaga+ imbere yawe mu budahemuka+ mfite umutima utunganye,+ ngakora ibyiza mu maso yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.+

  • Malaki 2:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Amategeko y’ukuri yari mu kanwa ke,+ kandi nta gukiranirwa kwabonetse ku minwa ye. Yagendanye nanjye mu mahoro no mu gukiranuka,+ kandi yagaruye abantu benshi abakura mu byaha.+

  • Yohana 8:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 muzamenya ukuri,+ kandi ukuri ni ko kuzababatura.”+

  • 2 Yohana 4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Mfite ibyishimo byinshi cyane kubera ko nasanze bamwe mu bana bawe+ bagendera mu kuri,+ mbese nk’uko Data yabidutegetse.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze