ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 11:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Igihugu mugiye kwigarurira ni igihugu cy’imisozi n’ibibaya,+ kinywa amazi y’imvura iva mu ijuru.

  • Yobu 38:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Ni nde wabarisha ibicu ubwenge akamenya umubare nyakuri wabyo,

      Cyangwa ni nde wabasha gusuka intango z’amazi zo mu ijuru,+

  • Zab. 147:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  8 Ni yo itwikiriza ijuru ibicu,+

      Igategurira isi imvura,+

      Kandi ikameza ibyatsi bibisi ku misozi.+

  • Yeremiya 10:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Amazi yo mu ijuru yumva ijwi rye+ akivumbagatanya, kandi atuma ibihu bizamuka biturutse ku mpera y’isi.+ Ni we ufungura amazi y’imvura akanayafunga,+ akazana umuyaga awukuye mu bigega bye.+

  • Amosi 9:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “‘Uwubaka amadarajya* ye mu ijuru,+ n’inzu ye akayubaka hejuru y’isi yashinze,+ uhamagara amazi y’inyanja+ kugira ngo ayagushe ku isi,+ Yehova ni ryo zina rye.’+

  • Zekariya 10:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 “Nimusabe Yehova abavubire imvura+ mu gihe cy’imvura y’itumba,+ muyisabe Yehova urema ibicu bya rukokoma,+ akavubira abantu imvura nyinshi,+ kandi akameza ibimera mu mirima yabo.+

  • Matayo 5:45
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 45 kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru,+ kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.+

  • Ibyakozwe 14:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 nubwo mu by’ukuri itasigariye aho idafite ikiyihamya kuko yabagiriraga neza,+ ikabavubira imvura+ yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze