ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 19:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Nuko umusozi wose wa Sinayi ucumba umwotsi+ bitewe n’uko Yehova yawumanukiyeho ari mu muriro.+ Umwotsi wawo ukomeza kuzamuka umeze nk’umwotsi w’itanura,+ kandi uwo musozi wose waratigitaga cyane.+

  • Kuva 20:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Icyo gihe abantu bose bumvaga inkuba n’ijwi ry’ihembe, kandi bakabona imirabyo n’umusozi ucumba umwotsi. Abantu babibonye bahinda umushyitsi bahagarara kure.+

  • Abacamanza 5:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  4 Yehova, igihe wazaga uturutse i Seyiri,+

      Ubwo wazaga uturutse mu karere ka Edomu,+

      Isi yahinze umushyitsi,+ ijuru rirajojoba,+

      Ibicu na byo bitonyanga amazi.

  • Zab. 29:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  6 Akayakinagiza nk’inyana.+

      Akinagiza Libani na Siriyoni+ nk’ibimasa by’ishyamba bikiri bito.

  • Zab. 68:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  8 Isi yaratigise,+

      N’ijuru rirajojoba bitewe n’Imana;+

      Umusozi wa Sinayi na wo uratigita bitewe n’Imana,+ ari yo Mana ya Isirayeli.+

  • Yeremiya 4:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Nitegereje imisozi mbona itigita, n’udusozi twose tunyeganyega.+

  • Habakuki 3:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Yarahagaze kugira ngo ajegeze isi.+ Yararebye atuma amahanga ahinda umushyitsi.+

      Imisozi ihoraho yarajanjaguritse;+ udusozi turiho kugeza ibihe bitarondoreka twarunamye.+ Izo ni zo nzira ze za kera.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze