Zab. 33:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Hahirwa ishyanga rifite Yehova ho Imana yaryo,+Kimwe n’abantu yatoranyije akabagira umurage we.+ Zab. 37:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Abakora ibibi bazakurwaho,+Ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi.+ Zab. 37:37 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 37 Witegereze inyangamugayo kandi ukomeze urebe umukiranutsi,+Kuko bene uwo azagira amahoro.+ Zab. 89:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Yehova, hahirwa abarangurura ijwi ry’ibyishimo.+Bakomeza kugendera mu mucyo wo mu maso hawe.+ Zab. 146:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Hahirwa umuntu ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi,+Akiringira Yehova Imana ye,+ Luka 11:28 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 28 Ariko aravuga ati “oya, ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”+ Yakobo 1:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Ariko ucukumbura mu mategeko atunganye+ atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho, uwo azagira ibyishimo+ nabigenza atyo, kuko azaba ayashyira mu bikorwa,+ atari ukuyumva gusa akibagirwa.
25 Ariko ucukumbura mu mategeko atunganye+ atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho, uwo azagira ibyishimo+ nabigenza atyo, kuko azaba ayashyira mu bikorwa,+ atari ukuyumva gusa akibagirwa.