Isengesho rya Dawidi.
17 Yehova, umva amagambo yanjye akiranuka; tegera ugutwi kwinginga kwanjye;+
Umva isengesho ryanjye rituruka mu minwa itagira uburiganya.+
2 Urubanza rwanjye ruturuke imbere yawe;+
Amaso yawe arebe ibyo gukiranuka.+
3 Wasuzumye umutima wanjye; nijoro warangenzuye.+
Warantunganyije; uzabona ko ntigeze ncura umugambi mubi.+
Akanwa kanjye ntikazacumura.+
4 Naho ku birebana n’ibikorwa by’abantu,
Ijambo rituruka mu kanwa kawe ryandinze inzira z’abambuzi.+
5 Intambwe zanjye zihame mu nzira zawe,+
Aho ibirenge byanjye bitazanyeganyezwa.+
6 Mana yanjye, nzakwambaza kuko uzansubiza.+
Ntegera ugutwi, wumve amagambo yanjye.+
7 Garagaza ibikorwa bitangaje by’ineza yawe yuje urukundo,+ wowe Mukiza w’abashaka ubuhungiro,
Bahunga abigomeka ku kuboko kwawe kw’iburyo.+
8 Undinde nk’imboni y’ijisho,+
Umpishe mu gicucu cy’amababa yawe,+
9 Kubera ko umubi yanyaze.
Ngoswe n’abanzi bagenza ubugingo bwanjye.+
10 Imitima yabo yabaye ikinya;+
Akanwa kabo kavuga amagambo yo kwiyemera.+
11 Aho tujya hose baba batugose;+
Baduhanga amaso kugira ngo badukubite hasi.+
12 Umubi ameze nk’intare ishaka gutanyagura+ umuhigo wayo,
Cyangwa umugunzu w’intare utegera mu rwihisho.
13 Yehova, haguruka umurwanye imbonankubone;+
Mwunamishe; hungisha ubugingo bwanjye ubukize umubi ukoresheje inkota yawe;+
14 Yehova, ubukize abantu ukoresheje ukuboko kwawe;+
Ubukize abantu b’iki gihe,+ bafite umugabane muri ubu buzima;+
Wujuje inda zabo ubutunzi bwawe buhishwe,+
Bafite abana benshi,+
Kandi ibyo bizigamiye babisigira abana babo.+
15 Jyeweho nzareba mu maso hawe+ nkiranuka.
Nzanyurwa ninkangurwa no kukureba.+