Indirimbo yo gutaha inzu.+ Zaburi ya Dawidi.
30 Yehova, nzagushyira hejuru kuko wanzamuye,+
Ntiwemere ko abanzi banjye banyishima hejuru.+
2 Yehova Mana yanjye, naragutakiye nawe urankiza.+
3 Yehova, wazamuye ubugingo bwanjye ubuvana mu mva;+
Watumye nkomeza kubaho kugira ngo ntamanuka nkajya muri rwa rwobo.+
4 Muririmbire Yehova mwa ndahemuka ze mwe.+
Mushime izina rye ryera,+
5 Kuko kurakarirwa na we ari iby’akanya gato,+
Kwemerwa na we bikaba iby’ubuzima bwose.+
Nimugoroba amarira ashobora gutaha iwawe,+ ariko mu gitondo hakabaho ijwi ry’ibyishimo.+
6 Igihe nari nguwe neza,+ naravuze nti
“Sinzigera nyeganyezwa.”+
7 Yehova, umusozi wanjye wawukomeresheje imbaraga kubera ko wanyemeye.+
Wahishe mu maso hawe, mpagarika umutima.+
8 Yehova, ni wowe nakomeje guhamagara;+
Nakomeje kwinginga Yehova ngo angirire neza.+
9 Amaraso yanjye azakungura iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo?+
Ese umukungugu uzagusingiza?+ Ese uzavuga ukuri kwawe?+
10 Yehova, unyumve kandi ungirire neza.+
Yehova, untabare.+
11 Umuborogo wanjye wawuhinduye imbyino.+
Wanyambuye ikigunira unkenyeza umunezero,+
12 Kugira ngo umutima wanjye ukuririmbire ntuceceke.+
Yehova Mana yanjye, nzagusingiza kugeza ibihe bitarondoreka.+