Ku mutware w’abaririmbyi. “Wirimbura.”
Indirimbo ya Asafu.+
75 Turagushimira Mana, turagushimira;+
Izina ryawe riri kumwe natwe.+
Abantu bagomba kwamamaza imirimo yawe itangaje.+
2 “Kuko natoranyije igihe cyagenwe,+
Ngatangira guca imanza zikiranuka.+
3 Isi yarashonze n’abayituye bose;+
Ni jye wagoroye inkingi zayo.”+ Sela.
4 Nabwiye abapfapfa nti “mureke kuba abapfapfa,”+
Mbwira n’ababi nti “ntimugashyire hejuru ihembe.+
5 Ntimugashyire hejuru ihembe ryanyu.
Ntimukavuge mugamitse ijosi.+
6 Kuko gushyirwa hejuru bidaturuka iburasirazuba
Cyangwa iburengerazuba cyangwa mu majyepfo.
7 Ahubwo Imana ni yo mucamanza.+
Umwe imucisha bugufi, undi ikamushyira hejuru.+
8 Hari igikombe kiri mu ntoki za Yehova,+
Cyuzuye divayi ibira kandi ikaze.
Azayisukana n’itende ryayo ryose,
Maze ababi bo mu isi bose barinywe, baryiranguze.”+
9 Ariko jyeweho, nzabitangaza kugeza ibihe bitarondoreka;
Nzaririmbira Imana ya Yakobo.+
10 “Amahembe y’ababi yose nzayakura.”+
Ariko amahembe y’abakiranutsi azashyirwa hejuru.+