Abalewi 20:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 “‘Nihagira umuntu uvuma se cyangwa nyina+ azicwe.+ Azaba avumye se cyangwa nyina. Amaraso ye azamubarweho.+ Gutegeka kwa Kabiri 27:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 “‘Havumwe umuntu wese usuzugura se cyangwa nyina.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’) Imigani 17:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Umwana w’umupfapfa atera se agahinda,+ kandi agatuma nyina wamubyaye agira intimba.+ Imigani 20:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Umuntu uvuma se na nyina,+ itara rye rizazima haje umwijima.+ Imigani 23:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Jya wumvira so wakubyaye,+ kandi ntugasuzugure nyoko bitewe n’uko ashaje.+ Imigani 30:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Hari abantu bavuma ba se kandi ntibubahe ba nyina.+ Imigani 30:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ijisho ry’umuntu unnyega se agasuzugura nyina,+ ibikona byo mu kibaya bizarinogora, kandi abana ba kagoma bazarirya. Mika 7:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Kuko umuhungu asuzugura se, umukobwa agahagurukira nyina,+ umukazana agahagurukira nyirabukwe.+ Abanzi b’umuntu ni abo mu rugo rwe.+ 2 Timoteyo 3:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi,+ ari indashima, ari abahemu,+
9 “‘Nihagira umuntu uvuma se cyangwa nyina+ azicwe.+ Azaba avumye se cyangwa nyina. Amaraso ye azamubarweho.+
17 Ijisho ry’umuntu unnyega se agasuzugura nyina,+ ibikona byo mu kibaya bizarinogora, kandi abana ba kagoma bazarirya.
6 Kuko umuhungu asuzugura se, umukobwa agahagurukira nyina,+ umukazana agahagurukira nyirabukwe.+ Abanzi b’umuntu ni abo mu rugo rwe.+
2 kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi,+ ari indashima, ari abahemu,+