ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 22:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Abicisha bugufi uzabakiza;+

      Ariko igitsure cyawe kiri ku bishyira hejuru kugira ngo ubacishe bugufi.+

  • Zab. 10:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  4 Ubwibone bw’umuntu mubi butuma adashakashaka;+

      Mu bitekerezo bye byose aba yibwira ati “nta Mana ibaho.”+

  • Zab. 18:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Kuko uzakiza imbabare;+

      Ariko amaso yishyira hejuru uzayacisha bugufi.+

  • Zab. 101:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Umuntu wese usebya mugenzi we rwihishwa,+

      Ndamucecekesha.+

      Umuntu wese ufite amaso y’ubwibone n’umutima wirata+

      Sinamwihanganira.+

  • Imigani 6:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 amaso y’ubwibone,+ ururimi rubeshya+ n’amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza,+

  • Imigani 14:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Inkoni y’ubwibone iri mu kanwa k’umupfapfa,+ ariko iminwa y’abanyabwenge izabarinda.+

  • Yesaya 2:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Amaso y’ubwibone y’umuntu wakuwe mu mukungugu azacishwa bugufi, kandi abantu bishyira hejuru bazasuzugurika.+ Yehova ni we wenyine uzashyirwa hejuru kuri uwo munsi,+

  • Luka 18:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ndababwira ko uwo muntu yasubiye iwe agaragaye ko ari umukiranutsi+ kurusha uwo muntu wundi, kubera ko uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”+

  • 1 Petero 5:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mugandukire+ ababaruta ubukuru. Ariko mwese mukenyere kwiyoroshya mu mishyikirano mugirana,+ kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze