Intangiriro 19:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Kandi igihe Imana yarimburaga imigi yo muri ako Karere, yazirikanye Aburahamu kuko yafashe ingamba zo kurokora Loti, igihe yarimburaga iyo migi Loti yari atuyemo.+ Zab. 37:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Ariko ababi bo bazarimbuka;+Abanzi ba Yehova bazamera nk’ubwatsi bwiza cyane bwo mu rwuri. Bazagera ku iherezo ryabo.+ Bazagera ku iherezo ryabo bahinduke nk’umwotsi.+ Imigani 13:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Gukiranuka birinda umuntu ukomeza kuba indakemwa mu nzira ze,+ ariko ububi bugusha umunyabyaha.+ Imigani 14:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 Umuntu mubi agushwa n’ububi bwe,+ ariko umukiranutsi abonera ubuhungiro mu budahemuka bwe.+ 2 Petero 2:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Koko rero, Imana ntiyaretse guhana abamarayika+ bakoze icyaha, ahubwo yabajugunye muri Taritaro,*+ ibashyira mu myobo y’umwijima w’icuraburindi kugira ngo bategereze urubanza.+ 2 Petero 3:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ibyo ni byo byatumye isi y’icyo gihe irimburwa igihe yarengerwaga n’amazi.+
29 Kandi igihe Imana yarimburaga imigi yo muri ako Karere, yazirikanye Aburahamu kuko yafashe ingamba zo kurokora Loti, igihe yarimburaga iyo migi Loti yari atuyemo.+
20 Ariko ababi bo bazarimbuka;+Abanzi ba Yehova bazamera nk’ubwatsi bwiza cyane bwo mu rwuri. Bazagera ku iherezo ryabo.+ Bazagera ku iherezo ryabo bahinduke nk’umwotsi.+
4 Koko rero, Imana ntiyaretse guhana abamarayika+ bakoze icyaha, ahubwo yabajugunye muri Taritaro,*+ ibashyira mu myobo y’umwijima w’icuraburindi kugira ngo bategereze urubanza.+