Zab. 141:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Yehova, shyiraho umurinzi wo kurinda akanwa kanjye,+Shyira umuzamu ku muryango w’iminwa yanjye.+ Imigani 10:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,+ ariko urinda iminwa ye aba agaragaje ubwenge.+ Imigani 12:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Umuntu mubi agwa mu mutego w’ibicumuro bituruka mu kanwa ke,+ ariko umukiranutsi ava mu makuba.+ Imigani 13:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Urinda akanwa ke aba arinda ubugingo bwe.+ Ariko ubumbura akanwa ke akasama azarimbuka.+ Umubwiriza 10:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Niyo waba uri mu cyumba uryamamo, ntukavume umwami+ kandi ntukavumire umukire mu cyumba cy’imbere aho uryama,+ kuko ikiguruka cyo mu kirere kizajyana ijwi ryawe, kandi igifite amababa kizabivuga.+
20 Niyo waba uri mu cyumba uryamamo, ntukavume umwami+ kandi ntukavumire umukire mu cyumba cy’imbere aho uryama,+ kuko ikiguruka cyo mu kirere kizajyana ijwi ryawe, kandi igifite amababa kizabivuga.+