Imigani 10:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,+ ariko urinda iminwa ye aba agaragaje ubwenge.+ Imigani 12:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Umuntu mubi agwa mu mutego w’ibicumuro bituruka mu kanwa ke,+ ariko umukiranutsi ava mu makuba.+ Imigani 18:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Akanwa k’umupfapfa ni ko kamurimbuza,+ kandi iminwa ye igusha ubugingo bwe mu mutego.+ Matayo 12:36 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 36 Ndababwira ko ijambo ryose ritagira umumaro abantu bavuga bazaribazwa+ ku Munsi w’Urubanza, Yakobo 1:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye+ ariko ntategeke ururimi rwe,+ ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we,+ gusenga kwe kuba kubaye imfabusa.+ Yakobo 3:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Turukoresha dusingiza Yehova,+ ari we Data,+ ariko nanone tukarukoresha tuvuma+ abantu baremwe “mu ishusho y’Imana.”+ Yuda 16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Abo ni abantu bitotomba,+ binubira uko bari, bakurikiza ibihuje n’irari ryabo,+ kandi akanwa kabo kavuga amagambo yo kwihimbaza,+ mu gihe bashimagiza abantu+ bagamije kubakuraho indamu.
26 Nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye+ ariko ntategeke ururimi rwe,+ ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we,+ gusenga kwe kuba kubaye imfabusa.+
9 Turukoresha dusingiza Yehova,+ ari we Data,+ ariko nanone tukarukoresha tuvuma+ abantu baremwe “mu ishusho y’Imana.”+
16 Abo ni abantu bitotomba,+ binubira uko bari, bakurikiza ibihuje n’irari ryabo,+ kandi akanwa kabo kavuga amagambo yo kwihimbaza,+ mu gihe bashimagiza abantu+ bagamije kubakuraho indamu.