Imigani 10:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Umuntu ufite umutima w’ubwenge azemera amategeko,+ ariko ufite iminwa ivuga iby’ubupfapfa azanyukanyukirwa hasi.+ Imigani 10:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Abanyabwenge bizigamira ubumenyi,+ ariko akanwa k’umupfapfa kugarijwe no kurimbuka.+ Imigani 13:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Urinda akanwa ke aba arinda ubugingo bwe.+ Ariko ubumbura akanwa ke akasama azarimbuka.+ Umubwiriza 10:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Amagambo aturuka mu kanwa k’umunyabwenge atuma yemerwa,+ ariko iminwa y’umupfapfa imumira bunguri.+
8 Umuntu ufite umutima w’ubwenge azemera amategeko,+ ariko ufite iminwa ivuga iby’ubupfapfa azanyukanyukirwa hasi.+
12 Amagambo aturuka mu kanwa k’umunyabwenge atuma yemerwa,+ ariko iminwa y’umupfapfa imumira bunguri.+