Imigani 13:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Urinda akanwa ke aba arinda ubugingo bwe.+ Ariko ubumbura akanwa ke akasama azarimbuka.+ Imigani 18:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Akanwa k’umupfapfa ni ko kamurimbuza,+ kandi iminwa ye igusha ubugingo bwe mu mutego.+ Imigani 21:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Urinda akanwa ke n’ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe ibyago.+