Gutegeka kwa Kabiri 19:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 “Ntuzimure imbago z’urubibi rwa mugenzi wawe+ zizaba zarashinzwe na ba sokuruza muri gakondo uzahabwa mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ngo ucyigarurire. Gutegeka kwa Kabiri 27:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 “‘Havumwe umuntu wese wimura imbago z’urubibi rwa mugenzi we.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’) Yobu 24:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Hari abimura imbibi bakazigizayo,+Bakanyaga imikumbi maze bakayiragira. Hoseya 5:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Abatware b’i Buyuda babaye kimwe n’abimura imbibi.+ Nzabasukaho umujinya wanjye nk’usuka amazi.
14 “Ntuzimure imbago z’urubibi rwa mugenzi wawe+ zizaba zarashinzwe na ba sokuruza muri gakondo uzahabwa mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ngo ucyigarurire.
17 “‘Havumwe umuntu wese wimura imbago z’urubibi rwa mugenzi we.’+ (Abantu bose bazavuge bati ‘Amen!’)