10 Nuko umutambyi mukuru Azariya+ wo mu nzu ya Sadoki+ aramubwira ati “uhereye igihe abantu batangiriye kuzana amaturo+ mu nzu ya Yehova, abantu barariye barahaga+ kandi basigaza byinshi,+ kuko Yehova yahaye abantu be umugisha,+ none dore ibyasigaye na byo ni byinshi cyane.”
10 Nimuzane ibya cumi byose+ mu bubiko bw’inzu yanjye, maze mu nzu yanjye habemo ibyokurya.+ Nimubingeragereshe,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “murebe ko ntazabagomororera ingomero zo mu ijuru,+ nkabaha umugisha mukabura aho muwukwiza.”+