12 Kuko tutatinyuka kwishyira mu rwego rumwe n’abiyogeza bemeza ko bakwiriye+ cyangwa ngo twigereranye na bo. Iyo bapima agaciro kabo bakurikije amahame bishyiriyeho kandi bakigereranya na bo ubwabo, baba bagaragaje rwose ko nta bwenge bagira.+
11 Nabaye umuntu udashyira mu gaciro. Ni mwe mwabinteye,+ kuko mwagombye kuba mwaragaragaje ko nkwiriye. Nta kintu na kimwe nigeze ngaragaramo ko ndi hasi y’izo ntumwa zanyu z’akataraboneka,+ nubwo nta cyo ndi cyo.+