Imigani
5 Mwana wanjye, wite ku bwenge bwanjye+ kandi utege amatwi ibyo nkwigisha ku bushishozi,+ 2 kugira ngo ubashe kurinda ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu+ kandi iminwa yawe ikomeze ubumenyi.+
3 Kuko iminwa y’umugore wiyandarika* ikomeza gutonyanga nk’umushongi w’ubuki bwo mu binyagu,+ kandi urusenge rw’akanwa ke rworohereye kurusha amavuta.+ 4 Ariko ingaruka ze zirura nk’igiti gisharira cyane,+ kandi zikomeretsa nk’inkota ifite ubugi impande zombi.+ 5 Ibirenge bye bimanuka bijya mu rupfu,+ kandi intambwe ze zihora mu nzira igana mu mva.*+ 6 Ntajya atekereza inzira y’ubuzima,+ kandi agenda atazi iyo agana.+ 7 None rero bana banjye, nimunyumve+ kandi ntimukirengagize amagambo aturuka mu kanwa kanjye.+ 8 Umugendere kure kandi ntukegere umuryango w’inzu ye,+ 9 kugira ngo icyubahiro cyawe utagiha abandi,+ n’imyaka y’ubuzima bwawe ukayigurana ibintu byangiza;+ 10 kugira ngo abanyamahanga badahaga imbaraga zawe,+ cyangwa ngo ibyo waruhiye bibe mu nzu y’undi;+ 11 kugira ngo utazaniha mu gihe kizaza,+ igihe umubiri wawe wose uzaba washizeho.+ 12 Icyo gihe ukazavuga uti “dore nanze guhanwa,+ n’umutima wanjye ntiwemera gucyahwa!+ 13 Sinumviye ijwi ry’abigisha banjye+ kandi sinateze amatwi ibyo banyigishaga.+ 14 Nuko bidatinze mpita nishora mu bikorwa bibi by’ubwoko bwose+ imbere y’iteraniro ryose.”+
15 Ujye unywa amazi yo mu iriba ryawe, n’amazi atemba aturutse mu isoko yawe.+ 16 Mbese amasoko yawe akwiriye gusandarira hanze+ n’imigezi yawe igasandarira ku karubanda? 17 Ajye aba ayawe wenyine, ntakabe ay’abanyamahanga bari kumwe nawe.+ 18 Isoko y’amazi yawe nihabwe umugisha,+ kandi ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe,+ 19 akubere nk’imparakazi ikundwa, nk’isirabo* iteye ubwuzu.+ Amabere ye ahore akunezeza,+ kandi urukundo rwe rutume uhora unezerewe cyane.+ 20 None se mwana wanjye, kuki watwarwa n’umugore wiyandarika, kandi ugapfumbata umugore w’umunyamahanga?+ 21 Yehova areba inzira z’umuntu+ kandi yitegereza intambwe ze zose.+ 22 Umuntu mubi azafatwa n’amakosa ye+ kandi ingoyi z’icyaha cye ni zo zizamuboha.+ 23 Azapfa azize ko yabuze gihana,+ no kubera ko yayobejwe n’ubupfapfa bwe bwinshi.+